Intambara Ikomeye

AUDIO Y’IGITABO INTAMBARA IKOMEYE
intambara-ikomeye-audioikigitabo Intambara Ikomeye cyageze mu biganza by’abagishakaga bose mu nyandiko gitanzwe n’itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, ariko abagifite bose siko babashije kugisoma ngo bakirangize. Kandi ubutumwa bukirimo n’ingenzi cyane. Niyo mpamvu byabaye ngombwa ko iki gitabo tukibasomera (audio) kugirango abantu benshi babashe kumva ubutumwa bukirimo byihuse kandi bidasaba ko bicara ngo bosome, cyane ko no kubona umwanya bisigaye bwarabaye ikibazo muri iki gihe.  Mushobora ku gitega amatwi mu modoka zanyu mutwaye cyangwa muri mungo zanyu mugashyira CD mu ndangururamajwi zabugenewe (CD player)

 

 Ikigitabo kivuga ku byabayeho mu gihe cyashize, ibiriho uyu munsi ndetse kikavuga no kubizaza kugeza Yesu agarutse. Tubifurije kugitega amatwi maze musobanukirwe  ibihe tugiye kwinjiramo, maze tugire gushikama gukomeye nk’abatubanjirije kandi dufite kwizera ko uwabanye n’abasore batatu b’Abayuda mu muriro, akabana na Daniyeli mu rwobo rw’intare, akabana na Yozefu mu munyururu wa Egiputa, akabana na Yeremiye mu buvumo natwe azabana natwe.

 

 

 

error: Content is protected !!