Abo turibo

Imyizerere yacu

logoPrecious Present Truth turi Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, bityo imyizerere yacu yose tuyikomora muri Bibiliya yonyine kandi tugakurikiza n’inama d’uhabwa n’umwuka w’ubuhanuzi. Precious Present truth yatangiranye umuhati wo kugirango ibagezeho ubutumwa bw’abamarayika batatu buboneka mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14:6-12 nyuma yo gusobanukirwa neza ko isi igoswe nyamara abayituye benshi bakaba batabizi, byatubereye umutwaro ukomeye wo gushakisha uburyo bushoboka twageza ubu butumwa kuri benshi mugihe bigishoboka.

Twizera ntagushidikanya ko Imana iduhamagarira kugendera mu mucyo wayo, aho kugendera mu mucyo uhanzwe n’abantu mu by’iyoboka Mana. Tuziko Satani ashaka kurimburanwa na benshi, bityo ntashaka ko ubu butumwa bugera hanze. Ariko twizerako Uwa mutsindiye ku Musaraba mu myaka ibihumbi bibiri ishize, niwe shingiro twizeyeko ubu butumwa buzagera kuri benshi.Ningombwa ko tugira umurava wo kubutanga duhagaze mu kwizera byonyine.

Precious Present Truth Twizera ko Imana yahaye Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ubutumwa bukomeye bwanyuma bwo kuburira abatuye isi bose, bityo bukaba bugomba kugezwa kuri benshi bishoboka muriki gihe dusa naho duhagaze imbere y’amarembo y’ijuru. Ni byiza rero ko hasobanurwa inzira nyakuri yo gukurikira Yesu mur’iyisi irushaho kubangamira ubu Kristu Nyakuri. Tugamije kugeza ubu butumwa kuri benshi dukoresheje uburyo bugezweho bwa Internet, ama DVDs, n’ibitabo mu ndimi z’ivugwa n’abatuye umugabane wa Africa.

 

OUR STORY( Amateka yacu)

Precious Present Truth yatangiye mu mwaka 2011, itangizwa n’abantu bake b’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi bamaze gusobanukirwa n’ibihe tugezemo mu mateka y’isi kandi bashaka kugeza ubu butumwa kuri benshi mu mucyo wibirikubaho ku isi mugihe bigishoboka. Kuko biragaragara ko mubihe birimbere bizaba bitagishoboka ko butangwa ku mudendezo.

error: Content is protected !!