Ellen G. White

Ellen G white

Ellen G White

Madamu Ellen G. White yarafite impano y’umwuka w’ubuhanuzi yabayeho hafi y’ubuzima bwe bwose mu kinyejana cya cumi n’icyenda (1827-1915), Kugeza uyu munsi inyandiko ze zirakomeza kuvugurura imbaga y’abantu hirya no hino ku isi. Mugihe cyose yabayeho yanditse inzandiko ngiranama zirenga 5,000 n’ibitabo 40; ariko ubu,harimo n’ibitabo byakusanyijwe bivuye mu zindi nzandiko zitarizarashyizwe mu bitabo zingana n’impampuro 50,000, ubu hari ibitabo birenga 100 mu rurimi rw’icyongereza.

Mumateka y’isi, niwe mwanditsi w’umugore wenyine wabashije kwandika ibitabo byasemuwe mundimi nyinshi birenze abandi banditsi, kandi ni nawe mwanditsi w’umunyamerika kazi wasemuwe kuruta abandi banditsi haba mu bagore cyangwa abagabo.

Inyandiko ze zivuga kungingo nyinshi zijyanye no kwizera, uburezi, imibaniren’abandi, kubwiriza, ubuhanuzi, gutanga ubutumwa mu Nyandiko, kubungabunga ubuzima, n’ibyerekeye imiyoborere myiza. Igitabo cye cy’inkora mutima cy’ubuzima bw’umukirisito “Kugana Yesu”, cya sobanuwe mu ndimi 140

Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi bizera ko Madame Ellen White yarafite umpano irenze iyumwanditsi usanzwe; bizera yuko yari yarahamagawe n’Uwiteka nk’Intumwa y’umwihariko, kugirango ahamagarire abatuye isi gushishikarira kwiga Ibyanditse byera no gufasha gutegura abantu kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Christo.

Kuva afite inyaka 17 kugeza apfuye nyuma y’inyaka 70, Imana ya muhaye iyerekwa kandi Imuha n’inzozi zigeze 2000. Kwerekwa kwe kwashoboraga kumara igihe kiri munsi y’umunota kugeza ku masaha 4. Ubumenyi n’imiburo yahawe biturutse murizo nzozi no kwerekwa yarabyanditse kugirango bibashe kugezwa ku bandi. Inzandiko ze z’umwihariko zemerwa naba Diventiste b’Umunsi wa Karindwi, nk’inzandiko yahawe n’Imana, kandi agaciro kihariye kinyandikoze zemerwa nabasonyi bose muri rusange.

Nkuko byanditse mumahame y’inyizererere y’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, …“Inzandiko za Ellen White ntabwo zisimbura Bibiliya”. Ntabwo zinashirwa kurwego rumwe na Bibiliya. Ibyanditswe byera nibyo shingiro, inzandiko ze n’izabandi zikwiriye kugenzuzwa iza Bibiliya. (Seventh-day Adventists Believe . . . , Ministerial Association, General Conference of Seventh-day Adventists, Washington D.C., 1988, p. 227).

Kandi Ellen White yongeyeho avuga ko, “nubwo Uwiteka yagaragaje ubushake bwe kubantu abinyujije mw’Ijambo rye, ntabwo byakuyeho kwigaragaza no kuyoborwa n’Umwuka Wera. Bityo, twasezeraniwe Umwuka Wera n’Umucunguzi wacu kugirango wumvikanishe Ijambo ku bagaragu Be, ngo Ubamurikire kandi Ubafashe kurikomeza.

Munyandiko ze muzahasanga amateka muburyo burambuye y’ubuzima n’imirimo y’Umugore w’imboneka rimwe, wasuzumwe muburyo bwose buranga “Umuhanuzi”nkuko biboneka muri Bibiriya.

Ellen G. White` s Act

error: Content is protected !!