inyandiko z'ibyigisho
Itera Bose (Igishushanyo cy'inyamaswa) Cyatanzwe na Niyonzima Paulin
Ibyahishuwe 14:9-10
“Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa
n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma
k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere
y’Umwana w’Intama.”
Ubwugamo bw'umugaru Cyatanzwe na Niyonzima Paulin
“Bibiliya kandi Bibiliya yonyine, ni ryo tegeko rukumbi ryo kwizera kwacu n’ibyo dukora; kandi
buri gitekerezo cyose cyigishijwe gikwiriye kugeragereshwa kandi kigafatirwa umwanzuro n’iryo
Jambo. Nta n’umwe ukwiriye kumva ko agomba kwemera ihame iryo ari ryo ryose bitewe gusa
nuko ryagaragaye mu byigisho by’ishuri ryo ku Isabato. Igihe abigishwa ba Bibiliya babonyemo
ingingo idahuza n’Ibyanditswe, ntabwo ari amahirwe gusa ahubwo ni inshingano yabo kwanga
ibyo bintu nta gutindiganya cyangwa kwifata.”
Ni Nde Ubasha Guhagarara Adatsinzwe? Cyatanzwe na Niyonzima Paulin
Abantu bariyicariye banyuzwe n’umucyo bamaze kubona uturutse mu ijambo ry’Imana kandi baca
intege ubundi bucumbuzi bwose bw’Ibyanditswe. Bahinduka abihambira ku bya kera badashaka
impinduka maze bagashaka uko bakwirinda impaka.
Kuba hatariho intambara cyangwa kwivumbagatanya mu bwoko bw’Imana ntibikwiriye kubonwa
nk’igihamya ntakuka kigaragaza ko bashikamye ku mahame mazima. Ahubwo hariho impamvu
yo gutinya ko bashobora kuba badasobanukiwe neza gutandukanya ukuri n’ikinyoma.