Isezerano Rya Kera
Isezerano Rishya
Ellen G white [ yabayeho kuva; ku wa 26 ugushyingo, 1827 – ku wa 16 Nyakanga, 1915] yari umwanditsi w’umunyamerika ndetse akaba umwe mu batangije itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Afatanyije n’abandi bayobozi b’abadiventiste barimo Joseph Bates ndetse n’umugabo we James White, yakoreye mw’itsinda rito ry’abadiventiste ba mbere baje gushinga nyuma itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. White afatwa nk’umunyamerika uyoboye mu bigendanye no gukoresha ibyo kurya bikomoka ku bimera. Uwitwa Simthsonia yamushyize ku rutonde “rw’Abanyamerika 100 babaye ingirakamaro mu bihe byose.”
White avuga ko yahawe n’Imana inzozi n’amayerekwa birenga ibihumbi bibiri, abiherewe mu materaniro rusange ndetse n’ayiherereye mu gihe cye cyo kubaho, bikaba byarahamijwe n’abakurambere b’itorero ry’Abadiventiste ndetse n’abandi bantu muri rusange.
Akoresheje imvugo ndetse n’inyandiko yasobanuriye abantu ibyabaga bigize buri yerekwa. Abakurambere b’itorero ry’Abadiventiste babonaga ibyamubagaho nk’impano y’Umwuka w’ubuhanuzi ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ibyahishuwe 12:17 ndetse n’Ibyahishuwe 19:10, ahasobanura ko guhamya kwa Yesu ari “umwuka w’ubuhanuzi”. Uruhererekane rw’ibitabo bye byitwa intambara y’ibihe rugaragaza uburyo ukuboko kw’Imana kwigaragaje mu byabaye mu mateka ya Bibiliya ndetse n’amateka y’itorero. Intambara ibera mw’isanzure, yaje kwitwa n’abize iby’iyobokamana b’abadiventiste “Intambara ikomeye”, yaje guhinduka urufatiro shingiro rw’iyobokamana rya kidiventiste. Igitabo cye kivuga uko umukristo abaho, cyitwa kugana Yesu, cyamaze guhindurwa mu ndimi zirenga 140. Igitabo cyitwa Kuyobora umwana, kigizwe n’ingingo nyinshi zateranyijwe zikuwe mu bitabo bye bivuga ku kwita ku mwana, kumutoza ndetse no kumuha uburezi, cyabaye urufatiro rw’amashuri y’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi.