
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Kristo yigishirizaga abantu mu migani kugira ngo abacengezemo umugambi wamuzanye mu isi. Ibyo yabikoreye kutumenyesha imico ye y’ubumana no kutumenyesha uko imibereho yo mu ijuru iteye. Kristo yafashe kamere yacu aturana natwe. Icyubahiro cye cy’ubumana kitagaragara cyagaragarijwe mu ishusho y’umuntu. Bityo abantu bigira ibitagaragara ku bigaragara.
Mu nyigisho ze, Kristo yakundaga gukoresha ibintu byo ku isi abantu bamenyereye kugira ngo abasobanurire ukuri. Yesu ‘’yigishirizaga abantu mu migani.” Matayo 13 :24. Ibintu bisanzwe ni byo yakoreshaga yigisha iby’iyobokamana. Ibyaremwe n’ibyo abamwumvaga bahuraga na byo mu buzima bwabo, byari bifitanye isano n’ukuri kw’Ibyanditswe.