INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
Impamvu Yatumye Iki Gitabo Kibaho
Imyaka myinshi mbere y’uko abahanga mu by’imiterere n’imikorere y’umubiri bita ku isano ikomeye iri hagati y’imirire n’ubuzima bwacu, Ellen G. White yari yaragaragaje ku buryo busobanutse isano ikomeye iri hagati y’ibyo turya n’imibereho yacu y’iby’umubiri n’iby’umwuka. Guhera mu mwaka wa 1863 ugakomeza, Ellen G. White yagarutse kenshi mu nyigisho no mu nyandiko ze, ku kamaro k’imirire n’ibyokurya biboneye. Inama ze, nk’uko tuzisanga mu tunyamakuru duto, mu bitabo, mu binyamakuru by’itorero, ndetse no mu buhamya bwe bwite, zazanye impinduka ikomeye ku miterere y’imirire iranga Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi, kandi ingaruka zazo zigera ku buryo buziguye no ku bantu bose.