14242 r

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

INTERURO

KWITEGURA GUSANGANIRA KRISTO

Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose bategereje cyane n’ubwuzu bwinshi igihe Yesu azaza kubajyana iwabo heza aho yagiye kubategurira. Muri ayo mazu yo mu ijuru ntihazongera kuba icyaha, nta mibabaro, nta nzara, nta bukene, nta ndwara, kandi nta rupfu. 
Ubwo intumwa Yohana yitegerezaga amahirwe abizera bategereje ntiyabashije kubona uko yabivuga, ahubwo aravuga ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze rwatumye twitwa abana b’Imana… Ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurereka-nwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we. “1 Yohana 3:1, 2. 
Iki gitabo gito cyamamaye cyahawe izina mu buryo bukwiriye kuko ari ingeri yakomotse ku bitabo bitatu bya mbere bya Ellen G. White ari byo : “Imibereho ya Gikristo n’ibitekerezo bya Madamu Ellen G. White” cyasohotse mu 1851; “Inyongera ku mibereho n’ibitekerezo bya Ellen G. W hite” cyasohotse mu 1854; “n’Impano za Mwuka”, umuzingo wa 1 cyashyizwe ahagaragara mu 1858.” 

Gitunge

Soma
INAMA ZIGIRWA ITORERO – IGITABO CYA 1

Umva