INYANDIKO Z’IBANZE
Ni gake cyane muri ibi bihe bihindagurika kubona hariho igitabo kibayeho ibinyejana byinshi gikunzwe kandi kiri mu bitabo bikunze gusomwa muri iki gihe bivuga ibintu bigezweho. Nyamara uko niko bimeze ku Nyandiko z’Ibanze zanditswe na Ellen G. White zifuzwa cyane. Uko imyaka yagiye ihita, hagiye hasohoka ingeri nyinshi z’iki gitabo mu rurimi rw’Icyongereza. Iki gitabo usoma ubu cyasobanuwe mu Kinyarwanda nyamara yari ingeri ya gatanu yacyo mu Cyongereza. IZ 8.1
Iki gitabo gito cyamamaye cyahawe izina mu buryo bukwiriye kuko ari ingeri yakomotse ku bitabo bitatu bya mbere bya Ellen G. White ari byo : “Imibereho ya Gikristo n’ibitekerezo bya Madamu Ellen G. White” cyasohotse mu 1851; “Inyongera ku mibereho n’ibitekerezo bya Ellen G. W hite” cyasohotse mu 1854; “n’Impano za Mwuka”, umuzingo wa 1 cyashyizwe ahagaragara mu 1858.” IZ 8.2