UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
UBUTUMWA BWAGENEWE UMUSOMYI
Ishyirwa ahagaragara kw’ibitabo byitirirwa Ellen G. White nyamara ibyo bitabo bikaboneka hashize imyaka myinshi uyu mwanditsi yarapfuye, ibyo bisaba ubusobanuro. Ibyo bizahesha umusomyi icyizere cyo kumenya ko Ubutumwa Bwatoranyijwe ndetse n’ibindi bitabo by’Umwuka w’Ubuhanuzi byashyizwe ahagaragara uhereye mu 1915 ubwo umwanditsi yari amaze gupfa, byanditswe bihuje n’amabwiriza ajyanye n’ubushake bwa madame Ellen G. White.