UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IJAMBO RY’IBANZE
Mu mitima y’abantu bose, bo mu bwoko bwose cyangwa urwego urwo ari rwo rwose mu buzima, hari icyifuzo gikomeye cyo kubona icyo umuntu adafite ubu. Iki cyifuzo cyashyizwe mu muntu n’Imana y’inyambabazi, kugira ngo umuntu atanyurwa n’imibereho afite ubu cyangwa ngo anyurwe n’ibyo yagezeho, byaba bibi cyangwa ibyiza cyangwa n’ibyiza biruseho. Imana yifuza ko umuntu ashakisha igihebuje ibindi, ndetse akakibona ngo giheshe ubugingo bwe umugisha w’ibihe bidashira.